Itangazo rya NESA: Amanota y’Ibizamini bya Leta 2026 Azasohoka Ryari?
NESA yatangaje igihe amanota y’ibizamini bya Leta 2025/2026 azatangarizwa
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje igihe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangarizwa.
Abanyeshuri bakoze Primary Leaving Examination (PLE) ndetse na Ordinary Level (O-Level) bari bategereje kumenya amanota batsindiye nyuma yo gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri.
π Itariki n’isaha amanota azatangarizwa
- Itariki: 20 Kanama 2026
- ⏰ Igihe: 2:00 PM
Aya makuru yatangajwe na NESA, ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri mu Rwanda.
π± Amanota azaboneka ate?
Abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abarezi barasabwa gukomeza gukurikira amakuru atangwa na NESA kugira ngo bamenye uburyo bwemewe bwo kureba amanota yabo igihe azaba amaze gutangazwa.
Uburezi Rwanda buzakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’igihe amanota azatangarizwa, uburyo bwo kuyareba ndetse n’andi makuru y’ingenzi arebana n’ibizamini bya Leta.
π Komeza ukurikire Uburezi Rwanda kugira ngo ubone amakuru agezweho ku manota y’ibizamini bya Leta, amashuri, buruse, amahirwe y’akazi, ikoranabuhanga n’andi makuru y’uburezi mu Rwanda.
Uburezi, Akazi na Technology – Byose Ni Ibyawe!

Comments
Post a Comment
Share your thoughts