Itangazo ryo Kwinjira muri Polisi y’u Rwanda: Abize TVET mu Ikoranabuhanga Batangiye Kwiyandikisha

 Itangazo ryo Kwinjira muri Polisi y’u Rwanda: Abize TVET mu Ikoranabuhanga Batangiye Kwiyandikisha



Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abarangije amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) mu bijyanye n’ikoranabuhanga bashobora kwiyandikisha kugira ngo bige mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze.


Kwiyandikisha bizatangira ku wa 3 Ukwakira 2026 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2026.


Abifuza gusaba basabwa kujya ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, bakinjira muri E-Recruitment, bagakurikiza amabwiriza ahari.


Muri gahunda yemerewe abize amashami y’ikoranabuhanga arimo Software Development (SWD), Networking and Internet Technology (NIT), Computer Systems and Architecture (CSA), ndetse na Software Programming and Embedded Systems (SPES).


Umusaba agomba kuba yujuje ibisabwa birimo kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka iri hagati ya 18 na 23, yaratsinze amashuri yisumbuye, afite imyitwarire myiza, ari indakemwa mu mategeko, afite ubuzima buzira umuze kandi ari ingaragu.


Nanone, abize ayo mashami y’ikoranabuhanga bagomba kuba baratsinze amasomo ya siyansi asabwa na Kaminuza y’u Rwanda kandi bafite amanota nibura 80%.

Application Assistant : 0792010789(Uburezi Rwanda TV Support Team)

Abifuza kumenya ibisabwa byose n’uburyo bwo kwiyandikisha bashobora gusura www.police.gov.rw bakajya kuri E-Recruitment.


Ku bindi bisobanuro, Polisi y’u Rwanda yashyizeho izi nimero:

0788311526, 0788311785, cyangwa 0781860024.


Igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha: 12 Ukwakira 2026.

Comments

Popular posts from this blog

Mastercard Foundation Scholarship at UR 2026/2027: 170 Undergraduate Scholarships – How to Apply

Psychometric Test Questions and Answers for Job Seekers in Rwanda Practice Guide

Rwanda Government Study Loan 2027: HEC Opens Applications for Students Studying Abroad